DR Congo: Ibirego by'uburiganya byadindije amatora yo gutakariza icyizere minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu
Muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC), ibirego by’uburiganya ku mazina y’abatanze icyifuzo cyuko inteko ishingamategeko itora igatakariza icyizere Minisitiri w’intebe wungirije akaba na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Jacquemain Shabani, byatumye kiba gihagaze.
Ibi birimo kubonwa na benshi nk’amayeri ya politike yo kumukingira ikibaba.
Ku wa gatatu, abadepite bari barimo kwitegura kujya impaka kuri icyo cyifuzo, bashinja Minisitiri Shabani ko iby’umutekano byamunaniye, kubangamira inzego zo mu ntara, no gukoresha nabi ububasha bwe hashingiwe ku ngingo ya 146 y’itegekonshinga rya DRC.
Nta cyo Minisitiri Shabani yari yatangaza.
Shabani, washyizwe kuri uwo mwanya mu 2024, yari umujyanama mukuru wa Perezida Félix Tshisekedi ndetse yari umwe mu bari bayoboye ibikorwa bya Tshisekedi byo mu mwaka wa 2023 byo kongera kwiyamamaza.
Izindi nkuru wasoma: