IKIBIRIRAHO, Trump yavuze ko igisubizo cya Iran ku cyifuzo cy'Amerika cyo kurangiza intambara 'nticyakwemerwa na gato'

Nta makuru arambuye yatangajwe ajyanye n'igisubizo cya Iran – cyangwa ibyifuzo by'Amerika – kigamije kurangiza intambara.

Incamake

Trump yavuze ko igisubizo cya Iran ku cyifuzo cy'Amerika cyo kurangiza intambara 'nticyakwemerwa na gato'

Amakuru y'ikibiriraho

Chançard Abimana na Didier Bikorimana

  1. Trump yavuze ko igisubizo cya Iran ku cyifuzo cy'Amerika cyo kurangiza intambara 'nticyakwemerwa na gato'

    Perezida w'Amerika Donald Trump yambaye ikositimu y'umukara, ishati y'umweru na karuvati yiganjemo ibara ry'umuhondo.

    Ahavuye isanamu, Getty Images

    Perezida w’Amerika Donald Trump yapfobeje igisubizo cya Iran ku byifuzo by’Amerika by’uburyo intambara yarangira, avuga ko “nticyakwemerwa na gato”.

    Ibiro ntaramakuru Tasnim bya leta ya Iran mu buryo bw’igice byavuze ko icyifuzo cya Tehran, cyohererejwe Amerika binyuze kuri Pakistan, ikora nk’umuhuza hagati y’impande zombi, kirimo irangizwa ry’intambara aka kanya mu bice byose, ihagarikwa ry’izibira ry’Amerika ryo mu nyanja hamwe no kwizeza ko nta bindi bitero bizagabwa kuri Iran.

    Agahenge kari kitezwe korohereza ibiganiro byo kurangiza intambara yatangijwe n’Amerika na Israel ubwo byagabaga ibitero kuri Iran muri Gashyantare (2) uyu mwaka, ahanini karubahirijwe, nubwo rimwe na rimwe hanyuzamo hakabaho kurasana.

    Mu cyumweru gishize, Trump yasubiyemo ko intambara yo muri Iran izarangira “byihuse”.

    Ariko Minisitiri w’intebe wa Israel Benjamin Netanyahu yavuze ko ububiko bwa Iran bwa uranium itunganyije bugomba “gukurwaho” mbere yuko intambara na Iran ishobora gufatwa ko irangiye.

    Avugira mu kiganiro cyitwa 60 Minutes cy’igitangazamakuru CBS cyo muri Amerika, Netanyahu yagize ati: “Haracyari ibigo cyo gutunganyirizamo [uranium] bigomba gusenywa.”

    Ku cyumweru, Perezida wa Iran Masoud Pezeshkian ntiyakomoje mu buryo butaziguye ku cyifuzo cya Tehran ariko yagize ati: “Ntituzigera na rimwe twunamisha imitwe yacu imbere y’umwanzi, kandi niba ingingo y’ibiganiro ibayeho, [ibyo] ntibisobanuye kumanika amaboko cyangwa gusubira inyuma.”

    Trump yatangaje ku rubuga nkoranyambaga rwa Truth Social ati: “Nasomye igisubizo cy’ingirwa ‘Abahagarariye’ Iran. Singikunze - NTICYAKWEMERWA NA GATO.”

    Izindi nkuru wasoma:

  2. Mwaramutse neza!

    Ikaze kuri BBC Gahuzamiryango, aho tubagezaho amakuru yo mu karere no mu mahanga mu buryo bw'aka kanya.