Ese koko hari ibiryo bifasha umubiri wawe kutabira icyuya kinuka?

- Umwanditsi, .
- Igikorwa, BBC Food
- Yatangajwe
- Igihe co gusoma: iminota 4
Mu bihe nkâibi byâubushyuhe, imvubura zacu zâibyuya ziba zikora rwose. Ariko se aho kwiringira za deodorants nâindi mibavu ihumura, hari ikindi twakora mu kugenzura uko duhumura cyangwa tunuka? ndetse tukaba twabigira neza turya ibiryo runaka?
Twese tuzi ko iyo ushyushye, ubira icyuya kurushaho. Ni uburyo kamere bwâumubiri wacu bwo kwihehereza ubwawo â buri gitonyanga cyose cyâicyuya kiva mu mubiri wacu kiwufasha kugabanya ubushyuhe. Muri aka kamaro kose kâiki gikorwa, hari ubwo kizana ikindi kintu kitameze neza.
Yego, turavuga uko icyuya kiza kinuka.
Buri wese iyo abize icyuha aba atandukanye: abantu bamwe nta mpumuro cyangwa umunuko na muto uzanwa nacyo bagira, abandi hari ubwo babira icyuya kinuka bikabije.
Prof Johan Lundström wo muri Karolinska Institutet i Stockholm muri Sweden yakoze ubushakashatsi bwinshi ku mpumuro nâumunuko wâicyuya. Avuga ko uko icyuya cyacu cyumvikana mu mazuru biterwa nâibintu bitandukanye.
Agira ati: âUko duhumura cyangwa tunuka biva ku ruhurirane rwâimvubura zitandukanye mu mubiri â ibyo igice kimwe, biterwa nâuturemangingo twacu, bacteria ziri mu mubiri wacu (ziterwa nâibintu nkâisuku) hamwe nâibidukikije (ubuhehere, ubushyuhe, nâigipimo cyâumwuka aho turi).
âHanyuma kandi, ibyo turya nabyo bishobora kugira uruhare rwâingenzi.â
Rero, ku mpamvu zumvikana, nkâimiterere karemano nâisuku dufite, ibyo dushyira mu mibiri yacu bishobora kugira uruhare rukomeye ku buryo ibyuya byacu binuka cyangwa bihumura.
Ibiribwa bihindura guhumura kâumubiri wacu
Ntabwo tuzi neza igipimo ibiryo bihinduramo uko duhumura iyo tubize icyuya, kugeza ubu ntabwo birapimwa mu buryo buzwi, nkâuko Lundström abivuga, ariko tuzi ibiribwa bishobora kugira icyo bikora ku buryo duhumura.
Ati: âAbantu barya inyama nyinshi muri rusange bajya kunuka ânabiâ kurusha abarya cyane cyane ifunguro ryâimboga. Kandi, nkâuko benshi bashobora kuba babizi, umuntu ukunda kurya tungurusumu agira kenshi icyuya gifite ukwacyo gihumura.â

Imboga za asparagus (izo mu bwoko bwâimiteja) hamwe nâibirungo bitandukanye, nabyo bishobora guhindura impumuro yacu kamere. Ariko se ni ibiki bigize ibi bibasha guhindura umuhumuro wâicyuya cyacu?
Johan Lundström ati: âMu byâukuri, bisa nâibigizwe nâibinyabutabire bigera mu mijyana yâamaraso. Kuva aho, bigasohoka no hanze. Ibintu byinshi bigera mu mitsi itwara amaraso mu buryo bumwe cyangwa ubundi birasohoka biciye mu muhumuro wâumubiri.â
Rero, niba uriye inyama na tungurusumu â byombi bikungahaye ku kinyabutabire cya sulphur, iki iyo umuntu akiriye, gisohokera mu nzira nyinshi, harimo âguhumekera epfo iyoâ â ariko no mu cyuya.
Ese hari ibiryo byatuma icyuya cyawe gihumura neza?
Mu gihe hari ubushakashatsi bucye bwakozwe ku biribwa runaka bituma ibyuya byawe bihumura neza, inyigo zimwe zerekanye indyo zishobora gutanga umusaruro mu guhumuza icyuya cyawe.
Hari igerageza ryakorewe muri Macquarie University muri Australia. Abagabo 43 baryitabiriye bakarabaga amazi gusa mbere yo kwambara T-shirts za kotoni (nta deodorant biteye). Bambaye iyo mipira amasaha 48 â harimo isaha imwe yâimyitozo ngororamubiri kugira ngo imvubura zâibyuya zirusheho gukora â mbere yo gukorerwa isuzumwa ryo kwihumurizwa.
Ibyavuyemo? Abagabo bari bariye cyane cyane imbuto nâimboga basanze âbafite icyuya gihumura neza kurushaâ
Abari bariye ibinyamavuta, inyama, amagi, na tofu nabo ntibanukaga cyane. Ariko abari bariye ibinyampeke nâibinyesukari (carbohydrates foods) basanze bafite umuhumuro udashimishije wâicyuya cyabo.
Indi nyigo yakozwe ku muhumuro wâicyuya cyâabagabo 17 wakurikiranye imirire yabo yâifunguro ririho inyama zitukura cyangwa iritariho inyama na nkeya. Ibipimo byâicyuya cyabo byafashwe nyuma yâibyumweru bibiri. Hashize ukwezi, basubiyemo iryo gerageza noneho bahinduranya indyo bari bafashe mbere.

Hanyuma itsinda ryâabagore 30 basabwe gupima icyuya mu buryo bwo guhumura neza, gukurura, nâigipimo cyâubugabo(masculinity). Ibyuya byâaba bagabo basanze birushijeho guhumura neza no gukurura aba bagore igihe bariye ifunguro ritariho inyama. Ibi biganisha ku gusobanura ko kurya inyama zitukura bifite ingaruka mbi ku buryo icyuya cyawe gisohoka kimeze mu mazuru yâabakwegereye.
Nkâuko bimeze akenshi mu bushakashatsi bwa siyanse, hari ubushakashatsi nkâubu bucye bukorerwa ku bagore. Gusa bumwe mu bwakozwe bwagaragaje ko abagore batatu icyuya cyabo cyasuzumwe mbere, mu gihe, na nyuma yâifunguro ritarimo za âcaroliesâ nyinshi, abagabo bakunze icyuya cyâabo bagore ubwo bari bongeye kurya bisanzwe ariko ntibakwishimira icyo cyuya mu gihe abagore bari kuri âregimeâ birinda âcaroliesâ nyinshi.
None, birakwiye guhindura indyo yawe kugira ngo uhindure uko umubiri wawe uhumura? Aho kurya indyo runaka ngo uhumure neza, Lundström avuga ko mu buryo bwumvikana âbyoroshye gukoresha imibavuâ.
Yongeraho ko nubwo bwose waba ugira impumuro mbi mu bandi, ahantu hose ibi bidafatwa nkâikintu kibi.
Lundström ati: âHari itandukaniro mu buryo imico yâibihugu nâahantu bafata impumuro yâumubiri. Urugero, impumuro yâumubiri muri gym cyangwa mu buriri uri kumwe nâuwo ukunda ifatwa mu buryo butandukanye iyo ari ya mpumuro nâubundi ariko uri ahantu handi, nkâigihe wicaranye nâumuntu utazi muri bus.
âIkindi, umukunzi wawe ashobora gukunda impumuro kamere yâumubiri wawe!â
Ubwo ni uburyo bumwe bwo gusuzuma niba uhuza nâumuntu.













