Nyuma yuko serivisi nyinshi z'ikoranabuhanga zihagaze, Rubio avuga ko Amerika itagabweho 'igitero kigambiriwe'

    • Umwanditsi, Oliver O'Connell
    • Umwanditsi, Jessica Lamb
  • Yatangajwe
  • Igihe co gusoma: iminota 3

Minisitiri w'ububanyi n'amahanga w'Amerika Marco Rubio yapfobeje impungenge zivugwa henshi ku mbuga zo kuri murandasi (internet) ko urukurikirane rw'ihagarara rya serivisi z'ikoranabuhanga ryabaye mu cyumweru gishize rifitanye isano, abwira abanyamakuru ko hari "gihamya zeru" yabyo.

Rubio yemeye ko "abantu bafite ubwoba" ko iryo hagarara rya serivisi z'ikoranabuhanga, ryatumye indege zose zo muri Amerika ziparikwa ndetse hakaba ihungabana henshi muri banki, muri serivisi za kompanyi za Apple na Microsoft, ryaba rifitanye aho rihuriye cyangwa riri muri gahunda y'umugambi mubisha.

Yagize ati: "Nta gitero kigambiriwe twagabweho."

"Ibi byabaye, nta kintu na kimwe gihari cy'isano hagati ya kimwe n'ikindi, nta ho bihuriye."

Inzobere mu by'umutekano wo kuri murandasi zemeye ko nta gihamya ihari ihuza iryo hagarara rya serivisi z'ikoranabuhanga, ndetse uko bigaragara ibibazo byinshi byatewe no kuvugurura ibikorwa-remezo bishaje.

Mu cyumweru gishize, habaye ihagarara henshi rya serivisi za Microsoft, mu kigaragara ko cyari ikibazo gitunguranye cy'ikoranabuhanga cyatumye indege zose zo muri Amerika zimara amasaha ziparitswe, ndetse haba n'ibibazo byibasiye ikigo cy'Amerika cy'umutekano w'igihugu, n'ihagarara rya serivisi z'ikoranabuhanga ryibasiye banki nini cyane zo muri Amerika na kompanyi ya Apple.

Buri kompanyi, cyangwa ikigo, yabayemo icyo kibazo yavuze ko nta sano gifitanye n'igitero cyo kuri murandasi ndetse ko bitakozwe n'umuntu wo hanze.

Rubio yavuze ayo magambo hashize amasaha umukuru w'ikigo cy'Amerika cy'ubutasi bw'igihugu (National Intelligence), Jay Clayton, na we avuze kuri icyo kibazo, aho yabwiye igitangazamakuru Fox News cyo muri Amerika ko iryo hagarara rya serivisi z'ikoranabuhanga ritatewe n'igitero cyo kuri murandasi. Yasobanuye ko "ibigo byinshi" birimo kuvugurura uburyo bw'imikorere yabyo, ibyo bikaba byarateye ihungabana runaka rya serivisi.

Rubio yabajijwe niba ubutegetsi bwa Perezida w'Amerika Donald Trump buhangayikishijwe no kuba ubwoba abaturage bafite bushobora gutuma habaho kwihutira kugura ibicuruzwa by'ibanze bakabyibikaho cyangwa kwihutira kujya kubikuza amafaranga yabo muri banki.

Yavuze ko uburyo bwiza cyane bwo kurwanya ubwo bwoba ari uko leta y'Amerika imenyesha Abanyamerika buri kintu cyose izi ku byabaye.

Yagize ati: "Buri kimenyetso cyose dufite ni uko buri kintu cyose muri ibi byabaye gifite igisobanuro cyangwa impamvu idafitanye isano n'imwe n'ubugizi bwa nabi bwo kuri murandasi, nta ho gihuriye na hamwe n'igikorwa cy'umwanzi cyangwa ikindi gihugu."