Alice Mbere: 'Nahawe imiti ngo nzakure'

Yatangajwe
Igihe co gusoma: iminota 3

Alice Mbere w'imyaka 27, ukomoka muri Kenya, ni uwa gatanu mu bana 9 mu muryango we. Yavutse afite ibiro bisanzwe ariko afite imyaka itanu, ababyeyi be bavumbuye ko adafite uburebure busanzwe, aribwo batangiye gushaka inama kubaganga batandukanye.

Alice yagize ati: "Ndibuka ko umuganga umwe yampaye imiti yo gufata mu gitondo na nimugoroba avuga ko nzakura, ariko imiti yarashize ariko uburebure bwanjye ntibwahinduka".

Alice yakomeje atubwira abaganga bamuhaye ibisubizo bitandukanye. bamwe bavze ko afite ibibazo by'amagufwa. hari uwatanze igitekerezo cyo kumubaga. N'ibindi. Ariko nta n'umwe muri bo watanze igisubizo.

Ati: "Ababyeyi banjye bararushye, bigeze aho papa avuga ko niba uburebure bwe n'imiterere ye bitamubabaje cyangwa ngo bumutere ikibazo, bamureke uko ari .

Alice afite uburebure bwa 85cm gusa. Yiyizi nk'umuntu ubana n'ubumuga. Alice afite imiterere izwi nka short stature mucyongereza cyangwa se ubugufi bukabije.

Ikibazo gikomeye cyatangiye igihe yatangiraga ishuri akabona atandukanye nabandi.

'Abantu bahoraga bandeba batangaye'

Alice yansobanuriye ati: "Ndibuka igihe ninjiye mu ishuri ryisumbuye, igihe nageze kw'ishuri umuyobozi w'ikigo yanze kundeka ngo ninjire muri iryo shuri, ambwira ko ngomba koherezwa ku ishuri ryihariye."

Umuyobozi w'iryo shuri yavuze ko Alice azakenera uburiri budasanzwe ndetse n'izindi serivisi zidasanzwe iryo shuri ridafite amafaranga yo kumutunga.

Yavuze ko yumvise arenganijwe kandi ko yababajwe cyane n'aya magambo.

Avuga ko nubwo hari imbogamizi n'inzitizi mukubona amashuri, yihanganye kandi arangiza amasomo ye, nyuma arangiza kaminuza muri Kenya afite impamyabumenyi mu micungire y'abakozi (HR).

Alice yagize ati: "Hariho ibibazo byinshi nk'umuntu mugufi cyangwa umuntu wo mu burebure bwanjye, kimwe muri byo ni ukubona imyenda inkwiriye."

Imbogamizi ahura nazo mu buzima

Avuga ko adashobora kujya mu iduka risanzwe ngo abone imyenda, bityo akaba akenshi agomba kujya mu iduka ry'abana gushaka imyenda ijyanye n'uburebure bwe.

Kandi akenshi adodesha imyenda ye kuko afite umudozi udasanzwe uzi ibipimo bye kandi adoda imyenda imukwiriye mugihe ayikeneye.

Avuga ko, ariko, ikibazo gikomeye cyo kubaho uri mugufi, ni uko kugera ku bintu byinshi bimugora, cyane cyane iyo mpuze n'ubuzima bwanjye bwa buri munsi.

Aragira ati: "Biragoye kubona imodoka. Kuberako nkeneye urwego kugirango ninjire muri bisi rusange, nkeneye ubufasha muri byose. Murugo, afite inkoni yo gufungura utubati, kujya mu bwiherero, kwinjira mu buriri n'ibindi byinshi.

Ku bijyanye n'ejo hazaza he, yavuze ko yifuza kubyara kandi ko kuri ubu afite umukunzi umukunda kandi ufite uburebure busanzwe kandi usetsa nka we. Yizera ko azagira umuryango mugari kandi ko abaganga bamwijeje ko ibyo bishoboka.

Aragira inama ababana n'ubumuga ko abantu batandukanye kandi atari ngombwa ko bamera kimwe, buri wese afite ubuzima bwe. Kubwibyo, ni ngombwa kwiyakira no kubaho ubuzima busanzwe nubwo ibibazo uhura nabyo.