WhatsApp yashyizeho uburyo ababyeyi bahitamo mu kugenzura ingimbi n'abangavu ku mikoreshereze yayo

Umusore w’umuzungu ufite umusatsi uja gusa nk'umukara, uryamye kuri sofa areba telefoni y’umweru.
    • Umwanditsi, Laura Cress
    • Igikorwa, Umunyamakuru ku Ikoranabuhanga
  • Yatangajwe
  • Igihe co gusoma: iminota 3

WhatsApp irimo gushyiraho uburyo bushya bufasha ababyeyi kugenzura imikoreshereze yayo ku bangavu n'ingimbi, mu gihe ibigo by'ikoranabuhanga bikomeje kotswa igitutu kugira bihe abana serivisi zijyanye n'imyaka yabo.

Ubu buryo buzaha ababyeyi amahitamo, nko kumenyeshwa igihe umwana winjiye cyangwa avuye mu itsinda rya whatsApp. Buzobaha kandi n'uburenganzira bwo gufata icyemezo kijyanye no kurinda amakuru bwite kuri konte y'abana babo.

Mu butumwa yashyize kuri blog yayo, WhatsApp yasobanuye ko ababyeyi batazemererwa gusoma ubutumwa abana babo b'ingimbi n'abangavu bohereza cyangwa bakira. Kimwe n'amajwi yo guhamagara bizakomeza kuba ibanga kandi birindwe n'uburyo bwo gushishoza amakuru buzwi nka 'end-to-end encryption', butuma abandi bantu batabasha gusoma ubutumwa cyangwa kumva ibiganiro by' abandi.

Icyakora, WhatsApp yavuze ko ubu buryo bwo kugenzura imikoreshereze yayo butazaba ari itegeko, ivyo impuguke mu isesengura ry'imbuga nkoranyambaga, Matt Navarra, yise "intege nke zigaragara".

Yavuze ko iyi gahunda yorohereza Meta, ariyo nyiri WhatsApp, kuko igabanya inshingano z'icyo kigo zo kugenzura imyaka y'abakoresha urwo rubuga, bikaba inshingano z' ababyeyi n'ingimbi n'abangavu.

Meta iri kugerageza kwereka inzego zishinzwe kuyigenzura ko "dufite uburyo bwo kurinda abana, ko dufite uburyo ababyeyi bashobora kubagenzuramo, kandi ko turi kubushyira ku mbuga zacu", ni ko avuga.

Yakomeje agira ati: "Ntekereza ko ikibazo kitarasubizwa ari ukumenya niba imiryango ihagije izabukoresha koko."

Mu Bwongereza, umuntu agomba kuba afite nibura imyaka 13 kugira ngo akoreshe WhatsApp, nubwo hari ibihugu bisaba imyaka irenze iyo.

Skip podcast promotion and continue reading
BBC Gahuza WhatsApp
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Nk'uko WhatsApp ibivuga, ababyeyi bazashobora guhindura cyangwa guhagarika ubu buryo bwo kugenzura imikoreshereze y'urwo rubuga ku bangavu n'ingimbi, igihe icyo ari cyo cyose.

Igenamiterere ryabwo rizaba ryoroshye gushyiraho hakoreshejwe kode y'ibanga (PIN) ishyirwaho n'umubyeyi. Iyo kode ni yo ingimbi cyangwa umwangavu azakenera kugira ngo ashobore guhagarika ubwo buryo bwo kumugenzura.

Bumwe mu buryo bushya bwo kurinda amakuru bwite buzafasha ababyeyi guhitamo abantu bemerewe kubona ifoto n'umwirondoro by'umwana wabo, ndetse n'abemerewe kumushyira mu matsinda ya WhatsApp.

Ababyeyi bazashobora kandi kugena uburyo ingimbi cyangwa umwangavu akoresha Channels (umuyoboro wa whatsApp), byemerera ibigo n'abantu bazwi kohereza ubutumwa.

Byongeye kandi, bazagira amahitamo ku bafite imyaka 13 kuzamura mu ikoreshwa rya Meta AI, umufasha w'ikoranabuhanga ry'ubwenge buhangano (AI) bushobora gukoreshwa muri App, cyangwa bagahitamo uburyo bukomeye kurushaho bwo kugabanya ibikubiyemo (Limited Content).

"Ubu buryo bwose bwo kugenzura burimo gutegurwa hagamijwe gufasha ababyeyi n'ingimbi n'abangavu kuganira bisanzuye ku buryo bwo gukoresha WhatsApp, mu gihe ubutumwa bwite bwa buri wese bukomeza kuba ibanga." Niko Meta ivuga.

Izi mpinduka zije mu gihe ibigo by'ikoranabuhanga bikomeje gushyirwaho igitutu na za guverinoma n'inzego zishinzwe kugenzura ibikorwa byabyo, kugira ngo bihindure imikorere yabyo kandi birusheho kurinda abana bakoresha serivisi zabyo.

Mu kwezi kwa 6, guverinoma yatangaje ko iteganya kwangira abana bari munsi y'imyaka 16 gukoresha imbuga nkoranyambaga, aho ayo mabwiriza ateganyijwe gutangira gukurikizwa muri Werurwe 2027.

Yavuze ko hazakoreshwa uburyo bunoze cyane bwo kugenzura no kwemeza imyaka y'abayikoresha (age assurance), kugira ngo hamenyekane imyaka y'abantu bakoresha izo mbuga nkoranyambaga.

Kugeza ubu, WhatsApp ntirabwa n'iryo hagarikwa, kuko guverinoma y'u Bwongereza iyifata nka serivisi yo guhererekanya ubutumwa.