Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.
Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa
Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke
Ikanzu ikozwe mu migati 500 yatangaje benshi mu gutanga ibihembo bya cinema nyafrika
- Umwanditsi, Chiamaka Enendu
- Igikorwa, BBC Africa
- Yakoze inkuru ari, Lagos
- Igihe co gusoma: iminota 7
Bivugwa ko ari ijoro rikomeye kurusha andi yose muri Afurika mu bijyanye na sinema n'imideli.
Ibyamamare, abakora filime n'abahanzi bitabiriye ku nshuro ya 12 ibihembo bya Africa Magic Viewers' Choice Awards (AMVCA) muri Nigeria, baza bambaye imyambaro itangaje cyane, ifite imitako minini, ibitambaro birabagirana, ibintu byongeye guhindura ibi birori bikava ku kuba ibyo gutanga ibihembo gusa bikaba nko kumurika imideli.
Byabereye muri Eko Hotel and Suites i Lagos, aho buri mwaka baheraho bashimira ibikorwa by'indashyikirwa muri sinema y'Africa, televiziyo n'ibarankuru kuri internet, ndetse bikaba n'umwe mu myiyereko ikomeye y'umuco ku mugabane, aho ibyamamare bihatanira no kuba ari byo byambaye neza kurusha abandi kimwe no gutsindira ibihembo.
Uyu mwaka, tapis itukura yibanze cyane ku myambarire ikabije kandi ikurura amaso.
Ibyamamare byinshi byaje biherekejwe n'abantu babafasha gutwara imyambaro minini mu kivunge cy'abafotora n'abafana basakuzaga.
Dore bamwe mu bantu bavuzwe cyane n'ibihe byaranze uwo mugoroba.
'Tapis' itukura yahindutse nk'iduka imigati
Queen Mercy Atang yaje yambaye imwe mu myambaro yakuruye abantu benshi uwo mugoroba, ikanzu yakozwe mu migati irenga 500, nk'uko yabivuze.
Yari aherekejwe n'abakobwa babiri bitwaje amasahani y'imigati, ndete n'abamufashaga gutwara iyo kanzu kuri 'tapis rouge', kubera ko byamugoraga kugenda neza.
Mu kiganiro yahaye BBC, yavuze ko iyo kanzu yari igamije kwamamaza ubucuruzi bwe bwo gukora imigati, kandi ko atari ukwiyerekana gusa ahubwo byari uburyo bwo kwamamaza.
Yagize ati: "Ni hehe handi heza namenyekanishiriza ubucuruzi bwanjye hatari muri AMVCA?"
Iyo kanzu yakozwe n'umunyamideli uzwi cyane Toyin Lawan wa Tiannah's Empire, wavuze kuri Instagram ko atangije uburyo bushya bwo "kwambara ubucuruzi bwawe".
Ako kanya, iyo myambaro yahise iba imwe mu byavuzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga muri iryo joro.
Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bashimye iyo myambarire bavuga ko ari "uburyo nyabwo bwo gutwara ubucuruzi bwawe ku mutwe".
Ariko si bose bishimiye iyo myambarire. Hari abavuze ko byari ugupfusha ubusa ibiribwa, igitekerezo Queen Mercy Atang yahakaniye kure.
Nana Akua Addo yaje yambaye nk'urusengero
Nana Akua Addo wo muri Ghana yongeye kwerekana uburyo akunda imyambarire idasanzwe muri AMVCA, yambaye ikanzu y'ifeza yubakiye ku gishushanyo cya Katedrali y'i Cologne mu Budage.
Iyo kanzu yari ifite imiterere ikomeye cyane, harimo ibice bishushanyije nk'amadirishya ya kiliziya, imitako imeze nk'inyubako y'urusengero ndetse n'imiringa y'ifeza bihuje na yo, mu gihe bamwe mu bo bari kumwe bamufashaga kuyiterura.
Uwayidoze, Abasswoman, yabwiye BBC ko kuyikora byatangiye mu Ugushyingo 2025 kandi bikarangira hashize iminsi ibiri gusa mbere y'ibirori.
Nk'uko itsinda rye ryabisobanuye, iyo kanzu yatekerejwe bakurikije uko rwo rusengero ruzwi rwubatswe, kandi yari igamije kugaragaza ubwiza n'ubuhanga mu gukora.
Uche Montana yahisemo umuriro no kwiyuburura
Umukinnyi wa film muri Nigeria Uche Montana yagaragaye yambaye imyambaro itukura n'izahabu ifite amababa, yavuze ko isobanura "umuriro" n'"ukwiyubura nk'inyoni phoenix".
Yari afite imitako itukura izengurutse amaboko yombi, maze abwira BBC ko uwo mushinga watangiye gutegurwa kuva mu ntangiriro z'umwaka.
Nubwo yanze gutangaza amafaranga nyayo byamutwaye, yavuze ko yashoye "menshi cyane" kugira ngo uwo mwambaro ubashe kubaho, anongeraho ko abantu benshi bibeshya ko ibyamamare byambikwa ku buntu n'ibigo by'imideli.
Yagize ati: "Bisaba amafaranga menshi n'imbaraga zo gutekereza kugira ngo umuntu agaragare gutya."
Uku kugaragara kwe kwasojwe no guhabwa igihembo cya AMVCA Trailblazer Award, gihabwa impano nshya ziri kuzamuka kandi zigira uruhare rukomeye mu ruganda rwa sinema.
Intsinzi y'amarangamutima ya Bucci Franklin muri 'To Kill a Monkey'
Uretse imyambarire itangaje yarangaje abantu muri ibyo birori, kimwe mu bihe byakoze ku marangamutima y'abari aho ni igihe umukinnyi wa filime Bucci Franklin yatsindiraga igihembo cy'umukinnyi mwiza wunganira abandi (Best Supporting Actor) kubera uruhare rwe nka "Oboz" muri To Kill a Monkey.
Franklin akina ari umugabo uvuga cyane kandi uyobora ibikorwa by'ubujura bwo kuri internet, aho uwo mwanya wubakiye cyane ku muco wo mu mihanda ya Benin.
Mu kwitegura uwo mwanya, yavuze ko yize uburyo abantu b'ibyamamare bo muri Benin bavuga, umuziki wabo ndetse n'imvugo z'aho, ibintu byinshi abakurikiye filime bashimye bavuga ko byari by'umwimerere.
Uko yakinnye byakoze ku mitima ya benshi, cyane cyane abo mu karere ka Niger Delta muri Nigeria, kubera uburyo uwo muntu agaragazwa.
Mu kiganiro yahaye BBC nyuma yo gutsinda, Franklin yavuze ko nubwo uwo mwanya ntaho uhuriye n'imiterere ye nyakuri, yishimiye kuba yarawemeye.
Yahaye icyo gihembo nyina, wapfuye hashize iminsi irindwi gusa filime itangiye gusohoka.
Filime 'To Kill a Monkey' yanatsindiye igihembo cya Best Cinematography.
Linda Ejiofor yanditse amateka atsindira ibihembo bibiri bikomeye
Linda Ejiofor yabaye umwe mu batsinze cyane muri iryo joro, akora amateka muri AMVCA nk'umuntu wa mbere utsindiye icyarimwe igihembo cy'umukinnyi wayoboye abandi neza (Best Lead Actress) kubera The Serpent's Gift ndetse n'icy'umukinnyi w'umugore wafashiije abandi (Best Supporting Actress) kubera The Herd.
Nyuma yo gutsinda, yabwiye BBC ko yari yizeye nibura gutsinda icyiciro kimwe, ariko umugabo we yari yaramuhumurije mbere y'ibirori amubwira ko ashobora gutahana ibihembo byombi.
Koko rero, ibyo ni byo byabaye.
Ejiofor yashimiye umuryango we ubwo yavugaga kuri uwo mwanya, avuga ko byamukoze ku mutima cyane, cyane cyane kubera ko nyina yamufashije cyane mu kuvuga neza ururimi rw'Igbo kugeza igihe yumvaga amaze kubyiyumvamo neza muri uwo mwanya yakinnye.
Filime "My Father's Shadow" yatsindiye ibihembo bitatu
Filime 'My Father's Shadow' yakomeje kwigarurira isi yose.
Yabaye imwe mu zatsinze cyane muri iryo joro, yegukana ibihembo bya filime nziza (Best Movie), icy'uwayoboye filme neza (Best Director) na filime yanditse neza (Best Writing).
Yayobowe na Akinola Davies Jr, maze itsinda izindi filime zirimo The Herd, The Serpent's Gift na Gingerrr.
Iyi filime ivuga ku kwibuka urukundo rwa se, gutandukana no kumubura, kandi yakoze amateka iba filime ya mbere yo muri Nigeria yatoranyijwe ku mugaragaro mu iserukiramuco rikomeye rya Cannes Film Festival mu 2025.
Yerekanwe muri sinema zo muri Nigeria no mu Bwongereza.
Kanayo O. Kanayo yavuze ko imyambaro ye yasobanuraga "ubukire bwa ba godfather, amafaranga ya kera ndetse n'imideli ya mafia idozwe neza."
Yambitswe na Prinz Innovation kugira ngo agaragaze isura ye amenyereweho muri filime nk'umukire kandi wambara neza.
Umukinnyi wa filime Stan Nze, uzwi cyane mu kwerekana umuco w'Aba Igbo, yari yambaye imyenda y'umukara kandi afite nako kwihungiza gakondo kanditseho ,bikozwe mu ruhu rw'ifarashi
Tobi Bakre yazanye umuco w' ubwami bw'Abayoruba ubwoko bumwe mu yagize Nigeria) ku 'itapis' itukura, yambaye imyambaro gakondo izwi nka agbada ya gakondo yakozwe na Deji na Kola ndetse afite inkoni y'umuringa yamukorewe by'umwihariko.
Umukinnyi wa Nollywood akaba n'utunganya filime Monica Friday yagaragaje amabendera y'ibihugu birindwi, harimo n'irya Iran, adodeye ku kanzu ye.
Yavuze ko iyo myambaro yari ubutumwa bwo kwibutsa ko "isi iri kuva amaraso" ndetse n'ubusabe bw'amahoro.
Osas Ighodaro, umaze imyaka atsindira igihembo cy'uwambaye neza muri AMVCA nubwo icyo cyiciro cyakuweho uyu mwaka, yongeye gukurura amaso y'abantu ku i tapisitukura.
Yari yambaye ikanzu ya 'silver corset' yakozwe na Veekee James, irimbishijwe amabuye n'amasaro byinshi cyane.
Abakora ibijyanye na 'digital content' na bo banyuze ku 'itapis' itukura bambaye imyambaro irabagirana igaragaza imico itandukanye n'amakanzu akozwe mu buryo bw'ubuhanzi
Icyamamare muri reality TV OJ Posharella yagaragaye ku itapis itukura afite umutako munini ufite nk'ipfundo ku mutwe, yambaye n'umwambaro w'amabara atandukanye yihangiye ubwe.