Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.
Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa
Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke
Yahya Sinwar wamaze imyaka irenga 20 muri gereza zo muri Israel yari muntu ki?
Yahya Sinwar, yari azwi cyane ku izina rya Abu Ibrahim, yavukiye mu nkambi yâimpunzi ya Khan Younis muri Gaza.
Ababyeyi be bakomokaga mu gace ka Ashkelon ariko bahinduka impunzi nyuma yâicyo abanyepalestina bita "al-Naqba" (icyago) â aho Abanyepalestina benshi cyane bahunze bava ku butaka bwa ba sekuru muri Palestina mu 1948.
Ashkelon ubu ni kamwe mu duce twa Israel.
Sinwar yize mu ishuri ryisumbuye ryâabahungu rya Khan Younis nyuma arangiza amasomo yâIcyarabu muri Islamic University of Gaza.
Icyo gihe, Khan Younis yari âizingiroâ ryâabashyigikiye umutwe wa Muslim Brotherhood, nkâuko bivugwa na Ehud Yaari, inzobere yo muri Washington Institute for Near East Policy, wakoranye ibiganiro bine na Sinwar ubwo yari afunze.
Sinwar yafashwe bwa mbere na Israel mu 1982, afite imyaka 19, kubera âibikorwa bya Kisilamuâ, yongeye gufatwa nanone mu 1985. Akagenda arekurwa.
Muri icyo gihe ni bwo Sinwar yagiriwe ikizere nâuwashinze Hamas, Sheikh Ahmed Yassin.
Bombi babaye âinshuti za hafi cyaneâ, nkâuko Kobi Michael, umushakashatsi muri Institute for National Security Studies i Tel Aviv abivuga.
Ubucuti nâumukuru wa Hamas bwagejeje Sinwar ku kuba umuntu ukomeye cyane muri uyu mutwe, nkâuko Michael abivuga.
Nyuma yâimyaka ibiri Hamas ishinzwe mu 1987, yashyizeho intsinda ryâumutekano ryâuwo mutwe, bise al-Majd. Yari afite imyaka 25 gusa.
Al-Majd yaratinywe cyane kubera uburyo yatangaga igihano cyâurupfu â Michael avuga ko bibasiraga amaduka bakekaho kubika amashusho yâubusambanyi â kandi bakica umuntu wese bakekaho gukorana na Israel muri Gaza.
Mu 1988, Sinwar yashinjwe gutegura, gushimuta no kwica abasirikare babiri ba Israel. Muri uwo mwaka yafashwe na Israel nanone, akatirwa ibihano bine byo gufungwa burundu ku cyaha cyo kwica Abanyepalestina 12.
Gutegeka muri gereza
Sinwar yamaze igice kinini cyâimyaka ye nkâumuntu mukuru â imyaka irenga 22 â muri gereza zo muri Israel, kuva mu 1988 kugeza mu 2011.
Igihe cye afunze, aho hamwe na hamwe yafungirwaga ukwa wenyine, bisa nâaho cyatumye aba umuhezanguni kurushaho.
Ehud Yaari baganiriye kenshi, ati: âYabashije gushyiraho ubutegetsi bwe nta mpuhwe, akoresheje imbaragaâ aba nkâumukuru wâizindi mfungwa, akaba ari we uzivuganira ndetse ashyiraho amategeko zigomba gukurikiza.
Leta ya Israel ivuga ko ubwo Sinwar yari afunze yari âumugome, umutegetsi, uvuga rikijyana kandi wihangana bidasanzwe, ushimishwa na bicyeâŠukomera ku ibanga yewe no mu mfungwa bari kumweâŠufite ubushobozi bwo gutwara ikivungeâ.
Yaari asobanura Sinwar uko yamubonye mu bihe bitandukanye bahuye. Ati: âSinwar yari umuntu wihinduranya bitewe nâuko ibintu bimezeâ.
Baganira, iyo Sinwar yamubwiraga ko Israel igomba gusenywa kandi ko nta mwanya wâAbayahudi uri muri Palestine, âyaratebyaga ati, âWenda wowe tuzakugira umwiharikoââ.
Ubwo yari muri gereza, Sinwar yize Igiheburayo agera aho akivuga neza, agasoma ibinyamakuru byo muri Israel. Yaari avuga ko Sinwar igihe cyose yahitagamo ko baganira mu Giheburayo, nubwo Yaari na we yavugaga neza Icyarabu.
Ati: âYifuzaga kuvuga Igiheburayo neza kurushaho, ngirango yabaga ashaka kuvugana nâundi muntu ukivuga neza kurusha abacungagerezaâ.
Sinwar yarekuwe mu 2011 mu bwumvikane bwatumye Abanyepalestina 1,027 barekurwa, Israel na yo ihabwa imbohe imwe gusa, umusirikare wa IDF witwa Gilad Shalit.
Shalit yari amaze imyaka itanu yarafashwe bugwate nyuma yo gushimutwa nâabarimo umuvandimwe wa Sinwar, uri mu ba komanda bakuru ba Hamas. Nyuma Sinwar yasabye ko bashimuta abandi basirikare benshi ba Israel.
Kugeza ubwo, Israel yari yaravuye muri Gaza hagenzurwa na Hamas, nyuma yâuko itsinze amatora igahigika ishyaka Fatah rya Yasser Arafat.
âUmubazi wâi Khan Younisâ
Ubwo Sinwar yagarukaga muri Gaza, yahise yemerwa nkâumutegetsi, nkâuko Michael abivuga. Ahanini kuko yafatwaga nkâumwe mu bashinze Hamas agatanga igice kinini cyâimyaka yâubusore bwe muri gereza za Israel nkâigitambo.
Ariko kandi âabantu baramutinyaga â uyu ni umuntu wishe abantu nâamaboko ye. Yari umugome bikabije, agira umujinya kandi akanagwa neza, byose icya rimwe.â
Kumenyekana nkâumugabo wâubugome bukomeye nâurugomo rukabije byatumye Sinwar ahabwa izina rya âUmubazi wâi Khan Younisâ.
Mu 2013 yatowe nkâumukuru wâibiro bya politike bya Hamas muri Gaza, mbere yuko mu 2017 aba umuyobozi wayo aho.
Murumuna we Mohammed na we yari afite uruhare rukomeye muri Hamas. Avuga ko yarokotse ibitero byinshi bya Israel byo kumuhitana mbere yâuko mu 2014 Hamas itangaza ko yapfuye.
Ibinyamakuru bimwe ariko bivuga ko yaba akiriho, ndetse yaba yaragize uruhare mu gutegura ibitero bya tariki 07 Ukwakira(10) kuri Israel.
Benshi mu ngabo za Israel babona ko ryabaye ikosa rikomeye kurekura Sinwar mu kugurana imfungwa kwabaye mu 2011.
Israel ibona ko yibeshye mu kwibwira ko guha Hamas imbaraga mu bukungu nâuburenganzira bwo gukora, uyu mutwe uzatakaza ubushake bwawo bwo kurwanira ibyo yemera. Ibi ahubwo byahindutse ikosa rikomeye.
Mu 2015, Leta ya Amerika yatangaje ko Sinwar ari âUmuterabwoba udasanzwe ku Isiâ. Mu 2021 ibitero bya Israel byibasiye urugo rwe nâibiro bye muri Gaza, ariko ntibamuhamya.
Mu 2022, mu ijambo ryaciye kuri televiziyo Sinwar yasabye abantu gutera Israel bakoresheje uburyo bwose bafite.
Tariki 14 Ukwakira(10) 2023, umuvugizi wâigisirikare cya Israel yise Sinwar âisura yâikibiâ. Yongeraho ati: âUyu mugabo nâitsinda rye ryose bari mu mboni zacu. Tuzamugeraho.â
Sinwar yari inshuti ya Iran. Aho ubufatanye bwâigihugu cyâaba-Shia nâumutwe wâaba-Sunni ubusanzwe atari ibimenyerewe, ariko bombi bari bahuriye ku ntego yo gusenya Israel no âkubohoraâ Yerusalemu mu maboko ya Israel.
Gutakaza Yahya Sinwar ni igihombo gikomeye cyane kuri Hamas.
Ubwo uyu mutwe wamuhitagamo ngo asimbure Ismail Haniyeh wari umukuru wâikirenga wa Hamas, cyari icyemezo gitekerejweho, nta urenze Sinwar bashoboraga gushyiraho.