Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.
Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa
Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke
Kenya: Paul Mackenzie wasabaga ababyeyi kwicisha abana inzara yahamwe no kwica abayoboke 191 b'idini rye
Urukiko rwo muri Kenya rwahamije Paul Mackenzie, wavugaga ko ari pasiteri, icyaha cyo kwica abantu 191, barimo abana 190 n'umuntu mukuru umwe.
Ibi byabereye mu idini ryari ryarashinze ibikorwa byaryo mu ishyamba rya Shakahola, ryatumye abantu barenga 400 bahasiga ubuzima.
Mackenzie hamwe n'abandi bantu 29 bari bitabye urukiko mu mujyi wa Mombasa.
Mu gusoma umwanzuro, umucamanza yagereranyije ibyabereye muri Shakahola n'ibindi byago bikomeye by'amadini byabaye mu mateka, harimo ubwicanyi bwa Jonestown bwabereye muri Guyana mu myaka ya 1970.
Urukiko rwemeje ko Mackenzie n'abo bafatanyije icyaha ari bo bagize uruhare mu rupfu rw'abana 190 n'umuntu mukuru umwe.
Ubu bwicanyi bwose bwabereye mu ishyamba rya Shakahola, hafi y'inkombe ya Kenya, aho Mackenzie yari yarashishikarije abayoboke be kwimukirayo ababwira ko ari "ubutayu Imana yateguye."
Umucamanza yavuze ko Mackenzie yayoboraga umutwe wari ufite ubutegetsi bukomeye cyane kandi butavuguruzwaga, aho yabujije abayoboke gukoresha ubuvuzi bugezweho no kohereza abana ku ishuri, abifata nk'ibinyuranyije n'inyigisho za Bibiliya kandi ko bikomoka kuri Satani.
Mackenzie yatawe muri yombi mu mwaka wa 2023 nyuma y'uko mu mva rusange havumbuwemo imirambo irenga 400. Abenshi muri bo bari bishwe n'inzara, mu gihe abandi basanzwe banizwe kugeza bapfuye.
Uretse iki cyaha yamaze guhamywa, Mackenzie aracyakurikiranyweho n'ibindi birego birimo kwica abantu atabigambiriye, ibikorwa by'iterabwoba ndetse n'ibyaha byakorewe abana.
Ateganyijwe gukatirwa igihano n'urukiko, ku itariki ya 6 Ugushyingo (11) uyu mwaka.
Umuhungu wa Paul Mackenzie, Dan Paul Mackenzie, yavuze ko yakoraga akazi ko gufata amashusho mu rusengero rwa se. Yagize ati: "Abana bicaraga inyuma, abantu bakuru bakicara hagati, maze buri gitondo cyose bakakimara baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana."
Yavuze ko Pasiteri Mackenzie yatangiraga kubwiriza saa sita z'amanywa, aho zimwe mu nyigisho ze zabaga zirimo ibikorwa byo kwirukana imyuka mibi mu bo yavugaga ko yinjiyemo.
Mu mwaka wa 2019, urusengero rukuru rwa Mackenzie rwarafunzwe, nyuma aza kwimukira mu ishyamba rya Shakahola, aho yakomeje gushishikariza abayoboke be kujya bamusangayo.
Yababwiraga ko aho hantu ari ahantu hihariye hagenewe abayoboke b'inyigisho ze.